Kirundi  Kinyarwanda
Amakuru y'Imvaho

Inyandiko Gusa
Rungika

Mugisha Furaha Yirukanwe k'Ubutaka bw'u Rwanda


15/07/2008

Umuyobozi wungirije w'ikinyamakuru kigenga UMUSESO yirukanwe k'ubutaka bw'u Rwanda. Ku itariki ya 12 z'ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2008, Bwana Mugisha Furaha yajyanywe muri Tanzaniya ku ngufu, n'ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda. Icyo kigo kivuga ko Furaha atari Umunyarwanda akaba yarubagamo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse harimo no gukora umwuga w'itangazamakuru k'ubutaka bwarwo.

Nk'uko umuyobozi mukuru w'ikinyamakuru UMUSESO Bwana Charles Kabonero yabitangarije radiyo Ijwi ry'Amerika, yavuze ko ibyakorewe Furaha ari urwitwazo. Ahubwo biri mu rwego rwo gusenya ikinyamakuru cyabo hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka. Kabonero yemeza ko Furaha ari Umunyarwanda, bitewe n'uko nyina ari Umunyarwandakazi, n'ubwo se ari Umunyatanzaniya.

Mugisha Furaha abaye umunyamakuru wa kabiri wirukanwe k'ubutaka bw'u Rwanda mu mwaka wa 2008, nyuma ya Mukombozi Robert wari uhagarariye ikinyamakuru Daily Monitor c'i Bugande, wirukanwe mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu. Bose birukanwe ku mpamvu zimwe zo kuba biyitaga Abanyarwanda mu gihe ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka kivuga ko ataribo.

 

emailme.gif Rungikira incuti iyi nyandiko
printerfriendly.gif Capa

  Inkuru Nyamukuru
Amakawa Yegukanye "Cup of Excellence"

  Andi Makuru
Abatangabuhamya mu Rukiko  rw¡¦Abasirikare Bakuru ba RDF
Abaturage Miliyoni 5 Bazihitiramo Abadepite
Amashuri y'Abadepite mu Rwanda
Imyaka Itatu y'Ubutegetsi bwa CNDD-FDD
Ibiciro vy'Ibitoro mu Burundi
Perezida Paul Kagame mu Burundi  Audio Clip Available
Urubanza rw'Abasirikare Bakuru  Bane ba RDF  Audio Clip Available
Icyumweru cy'Umwana n'Umubyeyi mu Rwanda
Perezida Nkurunziza Yarabonanye na Rwasa Agathon  Audio Clip Available
Ingaruka y¡¦Ibiciro Bikabije ku Ifaranga ry'u Rwanda
Raporo ya Komisiyo ya Mucyo